RISD yagaragaje bimwe mu bitera amakimbirane no kwicana mu miryango

Umuryango nyarwanda uharanira amajyambere arambye (RISD) mu bushakashatsi wakoze ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, hagaragaye ko amakimbirane arimo kuboneka akenshi aterwa n’abayobozi badakemurira ibibazo ku gihe n’ubuharike bukigaragara mu miryango. Mu turere 10 ubu bushakashatsi bwa RISD bakorewemo, habajijwe abantu barenga 927 abenshi bagaragaza ko nyuma yo kwandikisha ubutaka hagiye hakemuka ibibazo, ndetse n’Abunzi bakaba ngo baragize uruhare rukomeye mu ikemurwa ryabyo ariko abo bunzi nabo akenshi bakaba badasobanukiwe n’amategeko agenga ubutaka n’amakimbirane