Minisitiri Busingye arabona igisubizo cy'amakimbirane ku butaka mu bunzi

Minisitiri w'ubutabera, Johnston Busingye, yasabye Abunzi gufata iya mbere mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara by’amakibirane ashingiye ku butaka, kuko ari bwo buryo bworoshye kuruta kwitabanza inkiko. Mu kiganiro cyahuje abafite aho bajya bahurira n’amakimbirane ashingiye ku butaka na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 18Ukwakira 2013, Minisitiri Busingye yagaragaje ko abona igisubizo cy’ayo makimbirane mu Bunzi, kuko iyo binyuze mu nkiko bitwara umwanya munini n’amafaranga menshi agenda ku batangabuhamya. Bityo kuko akenshi Abunzi baba bazi aho ayo makimbirane ashingiye barasabwa kuba abunzi koko. Yagize ati “Ndasaba abunzi kuba inyangamugayo ngo abaturage babiyumvemo babagirire icyizere. Abunzi si abacamanza ahubwo bagomba gushaka umuti w’ikibazo, Leta nayo izababa hafi ibashakira uburyo bakora akazi kabo neza boroherezwa.” Nubwo ariko Minisiteri y’ubutabera ibabonamo igisubizo, na bo bagaragaje ko hari imbogamizi zikibogonga mu kazi kabo. Ndibeshye Martin, umwe mu bunzi bakorera mu karere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko ibibazo byinshi bacyemura biba bishingiye ku butaka, ariko ngo mu mikorere y’abunzi bafite ikibazo cy’ubushobozi bw’amafranga y’itumanaho, kujya gushaka amakuru nyayo n’ibindi, bagasanga bicyemutse byarushaho gutuma bakora neza.