RISD izafasha gukemura amakimbirane ku butaka

Umuyobozi w’umushinga Rwanda Initiative for Sustainable Development (RISD), madamu Kayiraba Annie atangaza ko RISD yiteguye gushyiraho akayo mu gukemura ibibazo bijyanye n’amakimbirane ku butaka, dore ko nyuma yuko Leta itangiye igikorwa cyo kwandikisha ubutaka kuri ba nyirabwo, aribwo batangiye gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo ku butaka. Ibyo uwo mushinga ngo uzabigeraho ubinyujije mu guhugura abaturage n’ibindi