RISD yatangije gahunda nshya iha ubufasha abunzi

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amajyambere arambye wa Rwanda Initiative for Sustainable Development (RISD) wamuritse gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu (5 Years Strategic Plan 2016 – 2020), ikubiyemo gufasha abunzi, kuri uyu wa 11 Kamena 2016.

Ni gahunda zibanda ku bikorwa by’uyu muryango bishingiye ku kugabanya amakimbirane n’ibibazo by’ubutaka.

Mu kumurika iyi gahunda, RISD yagaragaje ko ibikorwa byo guhugura no kongera ubushobozi abunzi izabikorana na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa b’imena. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, mu ijambo rye ryasomwe na Yankurije Odette, wari umuhagarariye, yavuze ko iyi Minisiteri yizeye ko iyi gahunda izafasha cyane abunzi.
Yankurije, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST, yagize ati “Kuva mu 2004, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwita mu buryo bwihariye ku mpinduka zijyanye n’ubutaka; kuko kugira uburenganzira ku butaka biri mu bigize ubutabera, n’amahame remezo y’ikiremwamuntu kandi biri mu nshingano zacu z’ibanze.”
Yakomeje agira ati “imikorere y’u Rwanda yamanuwe cyane ku rwego rw’abaturage, kandi uruhare rw’abaturage mu kuyobora rwagize uruhare mu iterambere; nk’urugero Inkiko Gacaca, Komite z’Abunzi zakemuye ibibazo zinarinda abaturage kujya mu nkiko, Umugoroba w’Ababyeyi, Inteko z’Abaturage n’izindi. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira iyi miyoborere inaha ikaze abaterankunga bayo bose.”

Aha Yankurije yasobanuye ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza kwita no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, mu gufasha abaturage kuva mu bibazo by’imanza ahubwo bagatangira kwiteza imbere. Iyi ni nayo ntego ya RISD muri iyi myaka itanu, aho igira iti “Iterambere rirambye rinyuze mu kugabanya ubukene no gutanga ubutabera.”
Annie Kairaba, Umuyobozi w’Umuryango RISD we mu ijambo rye yavuze ko batangiye gukorana na Minisiteri y’Ubutabera ku mu 2010. Yavuze ko kuva uwo mwaka bamaze gukora ibikorwa byinshi bishyigikira bikanafasha abunzi.
Yijeje ko muri iyi myaka yindi itanu bagiye gukorana n’iyi Minisiteri bazakomeza gufasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku butaka.