RISD yatanze ibikoresho ku Bunzi bo mu mirenge 50

shyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye (RISD) ryahuguye abazahugura Abunzi bo mu Mirenge 50, hanatangwa ibikoresho birimo impapuro zifashishwa mu kwandika ibibazo by’abaturage, n’izo guhamagara ababuranyi (Convocation) mu gihe bari basanzwe batumizwa mu magambo. RISD igira uruhare mu bikorwa byo kwandikisha ubutaka mu Rwanda, hagamijwe gukemura amakimbirane abushingiyeho hahuguwe abazafasha Abunzi kugaragaza no gukemura ibibazo byasigaye bidakemuwe mu mwaka ushize, byiganjemo ibyo kwandikisha ubutaka. Mu mirenge RISD yanamurikiye Minisiteri y’Ubutabera ibikoresho birimo amakayi aba afite impapuro zisa azajya yifashishwa mu gutumiza abakenewe kugira ibyo babazwa n’abunzi ku makimbirane ajyanye n’iby’izungura n’ibindi bibazo by’ubutaka bitandukanye. Muri iki gikorwa cyabaye kuwa 15 Gicurasi 2013, Umuyobozi wa RISD, Kairaba Annie, avuga ko hari ikibazo mu mikorere y’Abunzi uko batumizaga abantu ngo bitabe. .Ati “Cyari ikibazo gikomeye kuko rimwe rimwe na rimwe ubutumwa butageraga ku bo bugenewe bitewe no kubatumaho mu magambo.” Anastase Balinda, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite z’Abunzi muri Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko bishimiye ubu bufasha buzunganira Abunzi, hakemurwa amakimbirane ashingiye ku butaka. Imirenge yatoranyijwe iherereye mu turere 10 RISD ikoreramo, tumwe muri two tukaba ari Kirehe, Kayonza, Karongi, Musanze, Nyaruguru na Gasabo.