Impaka n'amakimbirane mu miryango mu byongera ibibazo bishingiye ku butaka

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amajyambere arambye, RISD, wagaragaje ko mu myaka itanu ishize wasanze amakimbirane hagati y’abashakanye n’impaka mu miryango aho buri wese yashakaga kwandikwa ku cyemezo cy’ubutaka, ari byo byagaragaye cyane nk’ibyongera umubare w’ ibibazo bishingiye ku butaka.

Annie Kairaba uyobora uyu muryango yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena ubwo hamurikwaga gahunda y’ibikorwa uteganya gukora mu myaka itanu iri imbere kuva 2016 kugera 2020.

Ubusanzwe RISD yibanda ku gukurikirana ibibazo by’ubutaka no gutanga ubufasha burimo amahugurwa, ubukangurambaga, ubushakashatsi n’ibindi byatuma bikemuka. mu myaka itanu ishize uyu muryango wibanze ku gufasha Abunzi gukora ubusesenguzi ku bibazo by’ubutaka mu buryo bwo kunga abafitanye ibibazo ndetse no kubwandika.

Kairaba yavuze ko ibibazo byagiye bigaragara cyane nk’ibyongera ibibazo bigendanye n’ubutaka birimo impaka mu miryango ku kwiyandikisha ku cyangombwa cy’ubutaka bitewe ahanini n’abana bavuka ku babyeyi batasezeranye n’amakimbirana hagati y’abashakanye. Yagize ati “Abana bavutse ku babyeyi batasezeranye bagiye bakurura ibibazo bikomeye cyane aho mu kwandikisha ubutaka buri wese yashakaga kwiyandikisha ku cyangombwa cyabwo kandi bidashoboka kuko bwandikwa kuri nyirabwo.Ikindi ni ubwiyongere bw’ amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo,aho usanga habaho gutandukana kw’abashakanye kandi bakaba bagomba kugabana umutungo nkuko biteganywa n’amategeko rimwe na rimwe ibi bigakurura ibibazo."

Yavuze ko umuti ku bibazo nk’ibi n’ibindi bishingiye ku butaka byakemuka binyuze ahanini mu guhanahana amakuru mu buryo bwihuse, ubukangurambaga mu baturage bugamije kurushaho kubasobanurira itegeko ryo kwandikisha ubutaka, kandi abantu bagashaka ibindi bashobora gukora hatabayeho kurwanira ubutaka. Yankurije Odette, Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko basanzwe bakorana n’Umuryango RISD mu guhugura abunzi n’abandi bagira uruhare mu gukemura ibibazo bishingiye ku butaka barimo abayobozi mu nzego z’ibanze n’abakozi b’urwego rushinzwe kunganira abaturage batanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko(MAJ).

Ati“ RISD yibanda cyane ku burenganzira bw’abaturage batishoboye burebana n’ubutakaTurakorana kandi iyo ubonye umufatanyabikorwa n’izindi mbaraga uba ubonye kuko bituma serivisi zigera kuri benshi." Kugeza ubu ,Umuryango RISD ukorera mu turere 11 tw’igihugu turimo Musanze, Kamonyi, Gasabo,Kayonza, Karongi, Kicukiro, Rubavu n’utundi. Watangiye ibikorwa byawo mu 1997.

Kuva muri 2009 kugera 2014 wahuguye Abunzi bagera kuri 4800. Mu bibazo by’ubutaka bigera ku 6 767 byakurikiranywe n’Abunzi 5404 byarakemutse. Muri gahunda y’imyaka itanu y’uyu muryango harimo ibikorwa bitandukanye nko gukora ubukangurambaga mu baturage ku itegeko ry’ubutaka, kubaka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, kugirana ibiganiro n’abaturage n’ibindi.